IMVO N’IMVANO:Iyo umuntu ashaka kugukoloniza agutegeka gukora ibihabanye n’imitekerereze yawe

Kera abanyarwanda bitaga abana babo amazina atandukanye mu rurimi rw’ikinyarwanda.Amenshi yerekanaga ko bemera Imana kandi ko ari yo mugenga byose urugero: SIBOMANA, SEMANA, HARERIMANA, MUNYEMANA………………………………………………………….

Ikindi no mu muco wa Kinyarwanda harimo imigenzo yerekanaga ko bubaha Imana nko kubandwa yewe no mu migani imwe n’imwe bavugamo ko Imana y’u Rwanda ihari urugero :Imana yirirwa ahandi igataha I Rwanda

 Ijambo “umupagani” rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini(paganus:Umuntu utemera Imana”nk’iyawe”) cyavugwaga n’abaromani ryazanywe n’abazungu bisobanura ko barabibonaga neza ko hari Imana abanyarwanda bemeraga ariko barabyirengagije  babategeka ko bagomba kwitwa  amazina y’amakristu nk’ay’abazungu mbese ko bagomba kwitwa amazina atari amapagani.Ni ukuvuga ko hari ibyo bari bagambiriye kuko no mu mazina yandi y’abanyarwanda hari ayabaga ashamikiye  ku muco nyarwanda cyangwa se ku miryango yabo  bityo bigatuma bamenya umuco wabo,inkomoko yabo bakemera n’umuco w’abakurambere babo.

Abanyarwanda bagombye  kubimenya bakanabivamo kubivamo kuko biri mu byatumye tugenda duta umuco wacu .Ikindi kandi mu mazina badushishikariza kwita abana bacu hari adafite icyo avuze hari n’aafite icyo asobanura ariko ayangaya  no mu Kinyarwanda twayabonera inyito aho kuyavuga mu rurimi badutegetse kuvuga kugira ngo bimakaze umuco n’ururimi rwabo ari nabyo bituma tugenda duta umuco wacu bwite.

Jyewe ku giti cyanjye nk’umunyarwanda gakondo simbyemera.

https://youtube.com/@Nrubasha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *